Icyayi cy’u Rwanda cyihariye ibihembo 11 muri 12 mu marushanwa mpuzamahanga

Inganda eshanu zitunganya icyayi mu Rwanda zihariye ibihembo 11, muri 12 byatangiwe mu irushanwa ryiswe “Africa Tea Convention and Exhibition”, rihuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Aya marushanwa yabereye muri Kenya kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gicurasi, yahurijwemo abahinzi, abacuruzi, abapakira, abashakashatsi n’abandi bakora imirimo itandukanye yo gutunganya icyayi bo mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’Uburasirazuba no hanze yayo.

Ryari rifite insanganyamatsiko igaruka ku "Buhinzi bw’icyayi burambye, nk’ishingiro ry’ubuzima n’imibereho myiza y’ahazaza". Ryahuje ibihugu bitandukanye bya Afurika bifite inganda zitunganya umusaruro w’icyayi birimo u Rwanda, u Burundi, DRC, Ethiopia, Kenya, Madagascar, Malawi, Mozambique, Tanzania na Uganda.

Zimwe mu ntego z’iri rushanwa, harimo gushaka amafaranga yo gufashisha imiryango itandukanye, kurebera hamwe uko ubucuruzi bw’icyayi bwakorwa mu buryo burambye, kwiga ku ihindagurika ry’ibihe, gukoresha ikoranabuhanga, kongera umusaruro ucuruzwa w’icyayi n’ibindi.

Ibi bihembo uko ari 11, byahawe inganda z’u Rwanda zirimo urwa Nyabihu, Gisovu, Muganza-Kivu, Rubaya n’urwa Kitabi. Uruganda rwa Nyabihu rwahize izindi mu kubona ibihembo byinshi mu gihe urwatwaye igihembo cya 12, ari urw’Abanya-Kenya rwitwa ‘Kenya Tea Factory’.

Uruganda rwa Nyabihu rwahawe ibihembo mu byiciro bitandukanye by’ubwiza bw’icyayi cyarwo, rwegukana umwanya wa mbere mu byiciro bibiri n’umwanya wa kabiri mu bindi bibiri.

Uretse kuba inganda z’icyayi z’u Rwanda zarahize izindi mu guhabwa ibihembo muri aya marushanwa, icyayi cy’u Rwanda cyanatunguranye kigurwa amafaranga menshi kuruta uko byari bisanzwe, aho ikilo cyaguzwe ari hagati y’amadolari 10 na 15, hagakusanywa asaga 56,180 mu madorali.

Aya marushanwa yabaye ku nshuro ya gatatu, yari yabanjirijwe n’andi, harimo irya mbere ryabereye muri Kenya, ryari ryateguwe n’amahuriro y’inganda zo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zicuruza icyayi (East Africa Tea Trade Association: EATTA), ndetse n’iryabereye mu Rwanda ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).

Copyight © 2017 - RWANDA MOUNTAIN TEA Ltd - All Rights Reserved